Ikibazo cya gatandatu: Ni iki dutegetswe gukora ku bijyanye n'inema? Ni nagute wazishimira?

Igisubizo: Icyo dutegetswe ni ugushimira Allah kubera zo, tugashimira ku rurimi ndetse no mu bikorwa, ndetse ko ari we wenyine Nyirukugaba ingabire, twongeyeho no kuzikoresha mu bishimisha Allah gusa, bitarimo kumwigomekaho.