Ikibazo cya gatanu: Vuga zimwe mu nema za Allah yaguhundagajeho.

Igisubizo: 1- Inema y'ubuyisilamu, ukaba utari umwe mu bahakanyi.

2- Inema yo gukurikiza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ukaba udakurikiza ibihimbano.

3- Inema y'ubuzima bwiza no kuba wumva, ubona, ugenda n'ibindi.

4- Inema yo kubona ibyo kurya, no kunywa, no kwambara.

N'izindi nema za Allah zitabarika, tutarondora.

Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah (yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe." [A-Nah'li: 18].