Ibisubizo:
1- AL WAJIB: Ni ikintu kiba ari itegeko cyangwa se ari ngombwa ku muyisilamu ko agikora. Nko gusali gatanu ku munsi, gusiba igisibo cya Ramadhan no kumvira ababyeyi bombi.
Igikorwa cy'itegeko ugikoze arabihemberwa, ukiretse akabihanirwa.
2- AL MUSTAHABU: Ni ikintu kiba atari itegeko ariko umuyisilamu aramutse agikoze yagihemberwa, atagikora ntagihanirwe. Nko gusali iswala z'imigereka (Sunan Rawatib), iswala yo mu ijoro, kugaburira abantu, no gusuhuza abantu. Banabyita Sunat cyangwa se Al Mandub.
Ikintu kiba ari Mustahabu kugikora, ugikoze aragihemberwa, ariko iyo ukiretse ntabwo abihanirwa.
Icyitonderwa:
Ni ngombwa ko umuyisilamu wumvise ko igikorwa runaka ari Sunat cyangwa se Mustahabu, yihutira ku gikora no kugera ikirenge mu cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
3- AL MUHARAM: Ni ikintu kiba kizira umuyisilamu aziririjwe kugikora. Nko kunywa inzoga, gusuzugura ababyeyi bombi no guca isano ry'imiryango.
Ikintu kizira (Haramu), ukiretse arabihemberwa ariko ugikoze akagihanirwa.
4- AL MAK'RUH: Ni ikintu kiba atari cyiza ko umuyisilamu agikora, ariko kitari ku rwego rwo kuba kizira, gusa aba akwiye kucyirinda. Nko gutanga cyangwa se kwakiriza ukuboko kw'imoso, gusali imyambaro wambaye ikubye,...
Ikintu kitari cyiza ku muyisilamu (Makruh), iyo ukiretse urabihemberwa, ariko iyo ugikoze ntabwo ubihanirwa.
5- AL MUBAH: Ni ikintu umuyisilamu aba aziruriwe gukora. Nko kurya urubuto rwa pome, kunywa icyayi,... Banabyita kandi DJAIZ cyangwa se HALAL.
Ikintu umuyisilamu aziruriwe (Mubah), ugikoze ntabihemberwa, n'ukiretse ntabihanirwa.