1- Ni umutima we umwoshya ibibi: Igihe umuntu akurikiye irari rye n'ibyo umutima we umubwiriza gukora byo kugomera Allah Nyirubutagatifu. Allah aragira ati: "Kandi sinigira umwere (kuko nanjye naburaga gato ngo mwifuze). Mu by’ukuri umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretse uwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.” [Surat Yusuf:53] 2- Shitani: Akaba ari we mwanzi wa mwene Adamu, kandi intego ye nuko agomba kumuyobya no kumushuka kugira ngo akore ibibi azinjire mu muriro. Allah Nyirubutagatifu aragira ati: "...kandi ntimuzanakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, yo ni umwanzi wanyu ugaragara." [Suratul Baqarat:168]. 3- Inshuti mbi: Zishishikariza umuntu gukora ibibi, zimukumira gukora icyiza. Allah Nyirubutagatifu aragira ati: "Kuri uwo munsi abari inshuti magara bazaba abanzi, usibye gusa abagandukira Allah)." [Surat Zukh'ruf:67].