Ikibazo cya mirongo ine na kabiri: Ni ubuhe busabe uvuga igihe utinya kugerwaho n'ikijisho (giterwa n'ishyari)?

Igisubizo: Ni Hadithi igira iti: "Umwe muri mwe nabona kuri mugenzi we cyangwa kuri we ubwe, cyangwa se mu mutungo we ikimushimishije azamusabire imigisha ituruka kwa Allah, kubera ko ikijisho ari ukuri." Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.