Ikibazo cya mirongo itatu na gatandatu: Ni ubuhe buryo bwo gusuhuzanya no kwikiriza indamutso?

Igisubizo: Umuyisilamu asuhuzanya agira ati: "ASALAMU ALAYKUM WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUH: Amahoro, impuhwe, n'imigisha bya Allah bibe kuri mwe."

Uwo asuhuje nawe akamusubiza ati: WA ALAYKUM SALAMU WA RAHMATULLAHI WA BARAKATUH: Namwe amahoro, impuhwe, n'imigisha bya Allah bibabeho. Yakiriwe na Tirmidhi na Abu Dawud ndetse n'abandi.