Ikibazo cya mirongo itatu: Ni ubuhe busabe uvuga igihe winjiye mu isoko?

Igisubizo: LA ILAHA ILALLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MUL'KU WA LAHUL HAMDU, YUH'YI WA YUMITU, WA HUWA HAYU LA YAMUTU, BIYAD'HIL KHAYR, WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah we wenyine utagira uwo babangikanye, we wihariye ubutware bwose, ni nawe wihariye ishimwe ryuzuye, ni nawe utanga ubuzima n'urupfu kandi ni we Uhoraho udapfa, ibyiza byose biri mu kuboko kwe kandi afite ubushobozi kuri buri kintu." Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.