Igisubizo: "ALLAH AKBAR, ALLAH AKBAR, ALLAH AKBAR, SUB'HANA LADHI SAKHARA LANA HADHA WAMA KUNA LAHU MUQ'RINIINA WA INA ILA RABINA LAMUNQALIBUNA. ALLAHUMA INA NAS'ALUKA FI SAFARINA HADHA AL BIRA WA TAQ'WA, WA MINAL AMALI MA TAR'DHWA. ALLAHUMA HAWIN ALAYNA SAFARANA HADHA, WATW'WI ANA BU'UDAHU. ALLAHUMA ANTA SWAHIBU FI SAFARI WAL KHALIFATU FIL AH'LI. ALLAHUMA INI AUDHUBIKA MIN WA'ATHA-I SAFARI, WA KA-ABATIL MAN'DHWARI, WA SU-IL MUN'QABALI FIL MALI WAL AH'LI: Allah asumba byose, Allah asumba byose, Allah asumba byose. Ubutagatifu ni ubwa Allah, We watworohereje ibi tutari kubyishoborera, kandi kwa Nyagasani wacu ni ho tuzasubira. Mana Nyagasani turagusaba muri uru rugendo rwacu ibyiza no kugutinya, no gukora ibikorwa wishimira. Mana Nyagasani tworohereze uru rugendo, unaruduhinire rube rugufi. Mana Nyagasani ni wowe Muherekeza mu rugendo, n'umusigire ku banjye nsinze mu rugo. Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde imvune z'urugendo n'indoro mbi, ndetse n'iherezo ribi mu mutungo no mu muryango."
N'iyo ahindukiye avuye mu rugendo avuga ya magambo, ukanongeraho agira ati:
"AYIBUNA, TAIBUNA, ABIDUNA, LIRABINA HAMIDUNA: Turagarutse, twicuza, turi abagaragu, kandi dusingiza Nyagasani wacu." Yakiriwe na Muslim.