Igisubizo: Nsoma Ayatul Kur'siy. "ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYUL QAYUM, LA TA'AKHUDHUHU SINATUN WALA NAWM, LAHU MA FI SAMAWATI WAMA FIL AR'DHWI, MAN DHA LADHI YASH'FA'U IN'DAHU ILA BI IDHINIHI, YA'ALAMU MA BAYNA AYDIHIM WAMA KHAL'FAHUM, WALA YUHITWUNA BISHAY'IN MIN IL'MIHI ILA BIMA SHA'A, WASI'A KUR'SIYUHU SAMAWATI WAL AR'DHWA, WALA YA'UDUHU HIF'DHWUHUMA WA HUWAL ALIYUL ADHWIIM: Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye." Al Baqarat: 255. Warangiza ugasoma aya magambo: BISMILLAHI RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. QUL HUWALLAHU AHAD: Vuga (yewe Muhamadi) uti “We ni Allah, umwe Rukumbi,” ALLAHU SWAMAD: Allah, Uwishingikirizwa, LAM YALID WA LAM YULAD: Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe, WA LAM YAKUN LAHU KUF'WAN AHAD: Ndetse nta na kimwe ahwanye na cyo. Inshuro eshatu. Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. QUL AUDHU BIRABIL FALAQ: Vuga uti nikinze kuri nyagasani w'igitondo. (1) MIN SHARI MA KHALAQA: Andinde ikibi cy'ibyo yaremye.(2) WA MIN SHARI GHASIQIN IDHA WAQABA: Anandinde ikibi cy'ijoro ryijimye iyo rigwa. (3) WA MIN SHARI NAFATHATI FIL UQADI: Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo. (4) WA MIN SHARI HASIDINI IDHA HASADA: Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize. (5) Inshuro eshatu. Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. QUL AWUDHU BIRABI NASI: Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’abantu,” MALIKI NASI: Umwami w’abantu, ILAHI NASI: Imana y’abantu, MIN SHARIL WAS'WASIL KHANAS: Ngo andinde ububi bwa (shitani) yoshya gukora ibibi, nyuma ikabireka (igihe umuntu yibutse Allah),” ALADHI YUWAS'WISU FI SWUDURINASI: Yoshya imitima y’abantu gukora ibibi; MINAL DJINATI WA NASI: “Yaba (shitani) yo mu majini cyangwa mu bantu.” Inshuro eshatu. "ALLAHUMA ANTA RABI LA ILAHA ILA ANTA KHALAQ'TANI WA ANA AB'DUKA, WA ANA ALA AH'DIKA WA WA'DIKA MASTATWA'ATU, AUDHU BIKA MIN SHARI MA SWANA'ATU, ABUU- U LAKA BINI'IMATIKA ALAYA WA ABUU- U BIDHANBII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA: "Mana ni Wowe Nyagasani wanjye. Nta yindi mana ibaho itari wowe. Warandemye nanjye ndi umugaragu wawe. Nubahiriza isezerano ryawe n’ibyo nakwemereye uko nshoboye kose. Nkwikinzeho ngo undinde ibibi nakoze. Nemera inema zawe kuri njye, ndetse nemera ibyaha byanjye; none mbabarira kuko nta wundi ubabarira ibyaha utari Wowe". "Uyavuze ku manywa ayafitiye icyizere, apfuye kuri uwo munsi mbere y’uko bugoroba, aba ari umwe mu bantu bo mu ijuru. N’uyavuze mu ijoro ayafitiye icyizere, maze agapfa butaracya, aba ari umwe mu bantu bo mu ijuru.” Yakiriwe na Bukhari.