Igisubizo: Ni ugusabira imigisha Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Yakiriwe na Muslim. ALLAHUMA RABA HADHIHI DAAWATI TAMAT, WASWALATUL QAIMAT, ATI MUHAMADA AL WASILATA WAL FADHWILATA WABAATH’HU MAQAMAN MAHMUDAN ALADHI WAADITAHU) “Mana Nyagasani w’uyu muhamagaro utunganye, n’isengesho rigiye gukorwa, ha Muhamadi urwego rwo hejuru rushoboka, n’ibyiza, unamuzamure mu rwego rwubahitse wamusezeranyije” Yakiriwe na Bukhari.
Hanyuma hagati y'umuhamagaro mukuru (Adhana) n'umuto (Iqamat), muri icyo gihe ubusabe ntibusubizwa inyuma.