Igisubizo:
1- Indagizo yo kurinda ibyo umugaragu agomba Allah Nyirubutagatifu.
Ingero zabyo: Nko kwitwararika kubahiriza amategeko ye: usali, usiba, utanga amaturo, ukora umutambagiro n'andi mategeko yadutegetse.
2- Indagizo yo kurinda ibyo umugaragu agomba ibiremwa bya Allah.
Nko kurinda icyubahiro cy'abantu.
Imitungo yabo.
Amaraso yabo.
Amabanga yabo, n'ibindi byose bashobora kukuragiza.
Allah Nyirubutagatifu avuga ibigwi by'abafite intsinzi ku munsi w'imperuka yaravuze ati: "Na ba bandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahiriza amasezerano, " (8) [Surat Al Mu'uminuna: 8]