Igisubizo: Nko kuvuma no gutuka mugenzi wawe.
Urugero rwabyo: Nko kwita mugenzi wawe ko ari inyamaswa, n'izindi mvugo zimeze nk'iyi.
Cyangwa se kuvuga amagambo y'urukozasoni n'andi magambo mabi.
Ibi byose Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabibujije aho yagize iti: “Umwemera si usebanya (utera urwikekwe ku nkomoko y’abandi), uvumana, ukora ibikorwa by'urukozasoni ndetse n’umunyakinyabupfura gike.” Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Hiban.