Igisubizo: Ubugwari ni ugutinya ikidakwiye gutinywa.
Urugero rwabyo: Nko gutinya kuvuga ukuri no kubuza ikibi.
Naho ubutwari: Ni ugutinyuka no gushirika ubwoba, nk'igihe cy'urugamba ushaka kurengera ubuyisilamu n'abayisilamu.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu busabe bwayo yajyaga ivuga iti: "Mana yanjye nkwikinzeho ngo undinde ubugwari..." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi ukunze na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege nke; ariko bose ni beza." Yakiriwe na Muslim.