Ikibazo cya makumyabiri na karindwi: Gusesagura ni iki? Ubugugu ni iki? Ubuntu ni iki?

- Gusesagura ni ugutagaguza umutungo bitari mu kuri.

Ikinyuranyo cyabyo ni: Ukugundira no kwanga kugira icyo utanga.

Igikwiye rero ni ukuba hagati ntusesagure kandi ntunagundire.

Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "Ni na bo batanga (mu byo batunze) badasesagura, cyangwa ngo bagundire. Ahubwo bajya hagati y’ibyo byombi.(67)" [Surat Al Fur'qan: 67.]