Igisubizo: Ni ukuzarira no kutihutira gukora igikorwa cyiza n'ibyo umuntu ategetswe gukora.
Urugero rwabyo: Kunebwa mu gukora ibyategetswe.
Allah Nyirubutagatifu aragira ati: "Mu by’ukuri indyarya zishaka kuryarya Allah, ariko We akaburizamo uburyarya bwazo. N’iyo bahagurutse bagiye gusali, bahagurukana ubunebwe biyereka abantu, kandi ntibibuka Allah uretse gake.142" [Surat A-Nisa-i:142]
Umwemeramana rero akwiye kureka ubunebwe no kuzarira, no gushishikarira umurimo no gukora, ndetse no kugira umuhate mu bishimisha Allah Nyirubutagatifu muri ubu buzima.