Igisubizo: 1- Kwibona ku kuri, ukanga ku kumva.
2- Kwibona ku bantu, ubasuzugura, unabatesha agaciro.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ntazinjira mu ijuru wawundi ufite mu mutima we akantu n'ubwo kaba gato cyane k’ubwibone; umuntu umwe aravuga ati "Nonese umuntu aramutse yikundira ko umwambaro we usa neza ndetse n’inkweto ze zikaba nziza?" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iramubwira iti: Imana ni nziza kandi ikunda ibyiza. Kwibona ni ukwihunza ukuri no gusuzugura abantu." Yakiriwe na Muslim.
Kwihunza ukuri: ni ukukwanga.
Gusuzugura abantu: Ni ukutabaha agaciro.
Imyambaro myiza n'inkweto nziza ntabwo bibarwa nk'ubwibone.