Igisubizo: Ni umuntu kutibonamo ko aruta abandi, ntabasuzugure ntiyange no kwemera ukuri.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "Kandi abagaragu ba (Allah) Nyirimpuhwe ni ba bandi bagenda ku isi biyoroheje...” [Surat Al Fur'qan: 63.] Bisobanuye ngo bicishije bugufi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kandi ntawe uzicisha bugufi kubera Allah, usibye ko Allah amwubahisha. Yakiriwe na Muslim. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nanone yaravuze iti: “Imana yampishuriye ko mugomba kwicisha bugufi ku buryo nta wishongora ku wundi, cyangwa ngo yirate ku wundi.” Yakiriwe na Muslim.