Ikibazo cya cumi na karindwi: Ishyari ni iki?

Igisubizo: Ni ukutifuza ingabire ziri ku wundi utari wowe cyangwa ukifuza ko zirangira.

Allah Nyirubutagatifu aragira ati: "Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize.” Surat Al Falaq: 5.

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntimukangane, ntimukagirirane ishyari, ntimukagirane amakimbirane, ntimugacane umubano. Ahubwo mujye muba abagaragu b’Imana b’abavandimwe.” Yakiriwe na Bukhari na Muslim.