Ikibazo cya cumi na gatandatu: Sobanura kumwenyura icyo ari cyo.

Igisubizo: Ni ugucya mu buranga, ukishimira ndetse ukamwenyurira abantu muhuye unabagaragariza ko ubishimiye.

Ni ikinyuranyo cyo kuzingira abantu umunya no gutuma baguhunga.

No kubera ibyiza byabyo hari imvugo nyinshi z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) zabishishikarije. Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti: "Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe ukamumwenyurira." Yakiriwe na Muslim. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kumwenyurira umuvandimwe wawe bibarwa nko gutanga ituro." Yakiriwe na Tir'midhi.