Igisubizo: Ni ugukunda Allah Nyirubutagatifu.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "...Nyamara abemera bakunda Allah kurushaho..." [Surat Al Baqarat: 165.]
Gukunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Intumwa yaravuze iti: "Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko umwe muri mwe ataremera kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we n'abana be,..." Yakiriwe na Bukhari.
Gukunda abemeramana no kubifuriza ibyiza nkuko nawe ubyiyifuriza.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaremera kugeza ubwo azifuriza umuvandimwe we ibyo yiyifuriza we ubwe. Yakiriwe na Bukhari.