Ikibazo cya cumi na gatatu: Ni ayahe moko yo kugira umuco wo kurangwa n'isoni?

Igisubizo: 1- Kugirira isoni Allah wirinda kumukosereza.

2- Kugirira isoni abantu wirinda amagambo mabi asebanya ndetse anubahuka abantu.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ukwemera kugizwe n’ibice birenga mirongo irindwi (cyangwa birenga mirongo itandatu). Ikiruta ibindi muri byo ni ukuvuga ijambo rigira riti ‘Nta yindi mana ibaho uretse Allah (La ilaha ila llahu); naho igito muri byo ni ugukura mu nzira icyabangamira abantu. No Kugira isoni ni kimwe mu bice by’ukwemera.” Yakiriwe na Muslim.