Igisubizo: Ni ugufatanya n'abandi mu byo bahuriyeho byiza kandi biri mu kuri.
Zimwe mu ngero zabyo:
1- Gufatanya mu gusubiza iby'abandi.
2- Gufatanya mu gukumira umunyamahugu.
3- Gufatanya mu gucyemura ibibazo by'abantu n'abatishoboye.
4- Gufatanya mu byiza.
5- Kudafatanya mu bibi, ibyaha ndetse n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.
Allah Nyiricyubahiro aragira ati: (...Ndetse muterane inkunga mu byiza no mu gutinya Allah kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha n’ubugizi bwa nabi. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.) [Surat Al Maidat:2]. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana kuri mugenzi we ni nk'inyubako imwe, yubakiye ku yindi..." Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nanone yaravuze iti: "Umuyisilamu ni umuvandimwe wa mugenzi we. Ntagomba kumuhuguza cyangwa ngo amushyikirize umwanzi we. Uwita ku bibazo bya mugenzi we Imana nayo izita ku bibazo bye. N’uzakuriraho ingorane mugenzi we, nawe Imana izamukuriraho ingorane zo ku munsi w’imperuka. N’uzahishira mugenzi we, nawe Imana izamuhishira ku munsi w’imperuka.” Hadith yemeranyijweho na Bukhari na Muslim.