Ikibazo cya cumi: Vuga amako yo kwihangana.

Igisubizo: 1- Kwihangana wumvira Allah ibyo yagutegetse gukora.

2- Kwihangana wumvira Allah ibyo yagutegetse kureka.

3- Kwihanganira ibikubaho mu byo yakugeneye bikubabaza, ndetse ukanashimira Allah ibihe byose.

Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "...Kandi Allah akunda abihangana. (146)" [Surat Al Imran: 146]. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nayo yaravuze iti: "Mbega ukuntu gahunda z'umwemeramana ari nziza! Mu byukuri, ibintu bye byose ni byiza kuri we. Ibi kandi nta wundi ubigira uretse umwemeramana. Iyo hari ikintu cyiza kimubayeho ashimira Allah, bikaba byiza kuri we. Hagira ikintu kibi kimubaho akihangana, nabyo bikaba byiza kuri we. " Yakiriwe na Muslim.