Ikibazo cya munani: Ni iyihe myifatire ikwiye kuranga abantu mu burwayi no gusura abarwayi?

Igisubizo: 1- Igihe numva uburwayi cyangwa se uburibwe, nshyira ikiganza cyanjye cy'iburyo aho mfite uburibwe maze nkavuga nti: "BISMILLAH: Ku izina rya Allah", inshuro eshatu maze nkavuga nti: "AUDHU BI IZATILLAH WA QUD'RATIHI MIN SHARI MA ADJIDU WA UHADHIR: Nikinze ku cyubahiro cya Allah n’ubushobozi bwe ngo andinde ibibi by’uburwayi numva n’inkurikizi zabwo" (inshuro zirindwi).

2- Nakira igeno Allah yangeneye nkanihangana.

3- Nihutira gusura umuvandimwe wanjye urwaye, nkamusabira kandi sinicare aho ngaho umwanya muremure.

4- Musabira ko Allah yamukiza uburwayi atarinze kubinsaba.

5- Muha impanuro zo kwihangana, kurushaho gusaba ubusabe, gusari ndetse no kugira isuku uko ashoboye.

6- Nsabira umurwayi ubusabe bugira buti: AS'ALULLAHA AL ADHWIIM RABAL AR'SHIL ADHWIIM AN YASHFIIKA: “Ndasaba Allah Uhambaye, Nyiri Ar'shi y’icyubahiro ko yagukiza (inshuro zirindwi).”