Ikibazo cya karindwi: Ni iyihe myifatire ikwiye kuranga umuyisilamu mu kwakira abashyitsi?

Igisubizo: 1- Nitabira ubutumire bw'untumiye.

2- Iyo nshatse kugira uwo nsura muri bo mbisabira uburenganzira na gahunda mbere.

3- Nsaba uburenganzira mbere yo kwinjira.

4- Simfata umwanya muremure igihe nasuye abantu.

5- Nubika amaso sindangamire abari mu nzu.

6- Mpa ikaze umushyitsi, nkamwakira mu buryo bwiza, mumwenyuriye, nanakoresheje imvugo nziza.

7- Nicaza umushyitsi ahantu heza hamukwiye.

8- Nakiriza umushyitsi ibyo nshoboye mu byo kurya no kunywa.