Ikibazo cya makumyabiri na kabiri: Ni iyihe myifatire ikwiye kuranga umuyisilamu igihe arimo gukora imyitozo ngorora mubiri?

Igisubizo: 1- Mu gukora imyitozo ngorora mubiri, ngambirira kugira imbaraga zinshoboza kumvira Allah no kumushimisha.

2- Ntabwo dukina iyo igihe cyo gusali kigeze.

3- Abahungu muri twe ntibakinana n'abakobwa.

4- Nitwararika imyambaro yo gukorana imyitozo ariko ikaba impishira ubwambure bwanjye.

5- Nirinda gukora imyitozo nziririjwe, nko gukubita mu maso no kugaragaza ubwambure.