Ikibazo cya kabiri: Ni iyihe myifatire ikwiye kuranga umuntu imbere y'Intumwa ya Allah (Imana iyihe amahoro n'imigisha)?

Igisubizo: 1- Kuyikurikira no kugera ikirenge mu cyayo.

2- Kuyumvira.

3- Kureka kuyigomekaho

4- Guhamya ukuri kw'ibyo yavuze.

5- Kutihimbira ibyawe wongera mu byo yigishije (Bid'at).

6- Kuyikunda kuruta uko wikunda no kuruta uko ukunda abandi bantu.

7- Kuyiha agaciro, kuyirengera, ndetse no kurengera imigenzo yayo.