Ikibazo cya cumi n'umunani: Vuga imyifatire ikwiye kuranga umuyisilamu igihe cyo kwinjira mu musigiti.

Igisubizo: 1- Ninjira mu musigiti mbanje ukuguru kw'indyo, maze nkavuga nti: "BISMILLAH, ALLAHUMA IFTAH LI AB'WABA RAHMATIKA: Ku izina rya Allah, Nyagasani mfungurira imiryango y'impuhwe zawe."

2- Ntabwo njya nicara ntabanje gusari raka ebyiri.

3- Ntabwo ntambuka imbere y'uri gusali cyangwa se ngo ntange amatangazo y'ibyabuze mu musigiti, cyangwa se ngo ngure cyangwa ngo ngurishe mu musigiti.

4- Nsohoka mu musigiti mbanje ukuguru kwanjye kw'imoso nkavuga nti: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Nyagasani Mana ndagusaba mu ngabire zawe."