Ikibazo cya cumi na gatanu: Vuga imyifatire ikwiye kuranga umuyisilamu igihe ari mu nzira.

Igisubizo: 1- Nshyira mu rugero, nkaca bugufi mu ngendo yanjye nkanagendera iburyo bw'inzira.

2- Nsuhuza uwo mpuye nawe wese.

3- Nubika indoro yanjye kandi singire n'umwe mbangamira.

4- Mbwiriza ibyiza nkabuza ibibi.

5- Nkura ikibangamira abantu mu nzira.