Ikibazo cya cumi na gatatu: Vuga imyifatire ku bijyanye n'imyambarire ikwiye kuranga umuyisilamu.

Igisubizo: 1- Igihe ndi kwambara mpera iburyo kandi nkanabishimira Allah.

2- Ntabwo nambara imyambaro miremire irenze utubombankore.

3- Abana b'abahungu ntibambara imyambaro y'abakobwa, nta n'ubwo ab'abakobwa bambara iy'abahungu.

4- Kutisanisha mu myambarire n'abahakanyi ndetse n'inkozi z'ibibi.

5- Kuvuga Bismillah: Ku izina rya Allah igihe ndi kwiyambura.

6- Iyo nambara inkweto mpera ku kirenge cy'iburyo, naba ndi kwiyambura nkahera ku cy'ibumoso.