Igisubizo:
1- Kurya kwanjye no kunywa kwanjye ngambirira kugira imbaraga zo kumvira Allah Nyirubutagatifu.
2- Gukaraba amaboko yombi mbere yo kurya.
3- Ndavuga nti: "Bismillah: Ku izina rya Allah", nkarisha ukuboko kwanjye kw'iburyo ndetse nkarya imbere yanjye, kandi ntabwo mfata ibyo kurya biri hagati mu isahani cyangwa se biri imbere y'undi utari njye.
4- Iyo nibagiwe gutangiza izina rya Allah (Bismillah), ndavuga nti: "Bismillah Awaluhu wa Akhiruhu: Ku izina ry’Imana mu ntangiriro no mu mpera".
5- Nyurwa n'ibyo kurya bihari, kandi simbinegure, iyo binyuze ndabirya, iyo bitanejeje ndabireka.
6- Ntamira ibiringaniye, sintamira byinshi.
7- Ntabwo mpuha mu byo kurya cyangwa se kunywa ahubwo ndabireka bigahora.
8- Nicarana n'abandi ku byo kurya ndi hamwe n'ab'iwanjye cyangwa se abashyitsi.
9- Ntabwo mbanza kurya mbere y'abankuriye.
10- Mvuga Bismillah: Ku izina rya Allah igihe ngiye kunywa, kandi nkanywa nicaye, kandi nkanywa mu byiciro bitatu.
11- Nshimira Allah iyo nsoje kurya.