Ikibazo cya cumi na rimwe: Ni iyihe myifatire ikwiye kuranga abantu igihe cyo kuryama?

Igisubizo: 1- Ndyama kare.

2- Ndyama mfite isuku.

3- Sindyama nubitse inda.

4- Ndyamira urubavu rwanjye rw'iburyo, maze umusaya wanjye w'iburyo nkawuseguza ukuboko kw'iburyo.

5- Mpungura mu buryamo bwanjye.

6- Nsoma ubusabe bwo kuryama nkasoma Ayatul Kur'siyu, Surat Al Ikh'lasw, Surat Al Falaq, ndetse na Surat A-Nas inshuro eshatu, maze nkavuga nti: “BIS’MILLAHI ALLAHUMA AMUTU WA AH’YA: Ku izina rya Allah, Mana Nyagasani mvuye mu buzima (ndasinziriye) kandi ndongera ngaruke mu buzima”.

7- Mbyuka kare kugira ngo nsali Swalat Al Faj'ri.

8- Namara gukanguka nkavuga nti: “AL HAM’DULILLAHI LADHI AH’YANA BAADA MA AMATANA WA ILAY’HI NUSHURU: Nihashimwe Imana yo idusubije ubuzima nyuma yo kuba twari twapfuye kandi kuriyo niho tuzasubira."