Ikibazo cya cyenda: Uzuza iyi Hadithi: "Kuvuga LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha cyangwa se ubushobozi usibye ko ari ibya Allah...", unavuge zimwe mu nyungu dukuramo.

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kuvuga LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha cyangwa se ubushobozi usibye ko ari ibya Allah, ni bumwe mu butunzi bwo mu ijuru." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Zimwe mu nyungu dukura muri iyi Hadithi.

1- Ibyiza byo kuvuga iri jambo, kandi ko kurivuga ari bumwe mu butunzi bw'ijuru.

2- Umugaragu kwiyambura ububasha ubwo ari bwo bwose n'imbaraga ze ahubwo akiringira Allah wenyine.

HADITHI YA CUMI: