Ikibazo cya karindwi: Uzuza iyi Hadithi: "Umwe muri mwe ntaremera kugeza ubwo akunda umuvandimwe we,...", ugaragaze na zimwe mu nyungu dukuramo.

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azakunda umuvandimwe we nkuko nawe yikunda." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Inyungu dukura muri iyi Hadithi.

1- Umwemeramana agomba gukunda abandi bemeramana akabifuriza ibyiza nk'ibyo nawe yiyifuriza.

2- Ibi ni mu biranga ukwemera nyako.

HADITHI YA MUNANI: