Ikibazo cya kane: Uzuza iyi Hadithi: "Umwemeramana ufite ukwemera kuzuye,..." unagaragaze zimwe mu nyungu dukuramo.

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana ufite ukwemera kuzuye kuruta abandi ni ubarusha imico myiza." Yakiriwe naTirmidhi anavuga ko ari Hadith nziza y’impamo.

Inyungu dukura muri iyi Hadithi.

1- Gushishikariza kurangwa n'imico myiza.

2- Gutungana kw'imico myiza ni kimwe mu biranga gutungana k'ukwemera.

3- Ukwemera kuriyongera ndetse kukanagabanuka.

HADITHI YA GATANU.