Ikibazo cya gatatu: Uzuza iyi Hadithi: "Ubwo twari twicaranye n'Intumwa y'Imana ...", unagaragaze inyungu tuyikuramo.

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwabi (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Umunsi umwe ubwo twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha), twagenderewe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe yari afite cyagaragazaga ko ari ku rugendo, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y’Imana, arambika ibiganza bye ku bibero by’Intumwa y’Imana, maze aravuga ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam". Intumwa y’Imana iravuga iti: "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa ya Allah, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", Umar aravuga ati: Nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri. (Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iravuga iti: "Ni ukwemera Imana, Abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," Iravuga iti "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Iravuga iti "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, bambaye ubusa, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara umwanya muto. Nuko, Intumwa y’Imana irambaza iti "Yewe Umar! Ese uzi uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu." Yakiriwe na Muslim.

Inyungu dukura muri iyi Hadithi:

1- Kutwigisha inkingi eshanu z'ubuyisilamu ari zo:

Kwemera ko nta yindi mana iriho uretse Allah kandi ko Muhamad ari Intumwa ye.

Guhozaho iswala.

Gutanga amaturo.

Gusiba ukwezi kwa Ramadhan.

Gukora umutambagiro ku ngoro ntagatifu ya Allah.

2- Kutwigisha inkingi esheshatu z'ukwemera ari zo:

Kwemera Allah.

N'abamalayika be.

N’ibitabo bye.

N'intumwa ze

N'umunsi w'imperuka.

N'igeno rya Allah ry'ibyiza n'ibibi.

3- Kutwigisha inkingi yo kugira neza, ikaba ari inkingi imwe ari yo y'uko ugomba kugaragira Allah nkaho umureba, n'ubwo waba utamureba ariko ukazirikana ko we akureba.

4- Igihe imperuka izabera ntawe ukizi uretse Allah Nyirubutagatifu.

HADITHI YA KANE: