Ikibazo cya cumi na gatatu: Uzuza iyi Hadithi:... mu bitunganya ubuyisilamu bw'umuntu..., ugaragaze n'inyungu tuyikuramo?

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: "Mu bitunganya ubuyisilamu bw’umuntu ni uko areka ibitamureba." Yakiriwe na Tirmidhi ndetse na Ahmad.

Inyungu dukura muri iyi Hadithi:

1- Umuntu akwiye kureka ibitamureba byaba mu idini rye no mu buzima bwe.

2- Umuntu kureka ibitamureba biri mu bituma ubuyisilamu bw'umuntu butungana.

HADITHI YA CUMI NA KANE: