Ikibazo cya cumi na kabiri: Uzuza iyi Hadithi: "Umwemeramana si wa wundi usebya abandi, cyangwa ubavuma,...", uvuge n'inyungu dukuramo?

Igisubizo: Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas’udi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Umwemera si wa wundi usebya abandi, cyangwa ubavuma, cyangwa umunyabikorwa by’urukozasoni, cyangwa uvuga amagambo mabi.” Yakiriwe na Tir'midhi.

Inyungu dukura muri iyi Hadithi:

1- Kubuza amagambo yose y'ibinyoma ndetse n'andi mabi.

2- Ibi biri mu biranga umwemeramana by'umwihariko ku rurimi rwe.

HADITHI YA CUMI NA GATATU: