Ikibazo cya mbere: Uzuza Hadithi ivuga ko ibikorwa byose bigendana n'umugambi bikoranywe, unavuge inyungu tuyikuramo.

Igisubizo: Hadithi yaturutse ku Muyobozi w’abemera, Ise wa Haf’swa, Umar Ibun Al Khatwabi (Imana imwishimire) yaravuze ati “Numvise Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ivuga iti: “Mu by’ukuri ibikorwa byose bigomba kujyana n’umugambi, kandi buri wese ahemberwa icyo yakoranye umugambi. Bityo, uzimuka kubera Imana n’Intumwa yayo, uwo ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’Intumwa yayo. Ariko uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka.” Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Inyungu dukura muri iyi Hadithi.

1- Buri gikorwa cyose, cyaba gusali, gusiba, gukora umutambagiro n'ibindi kigomba kugendana n'umugambi gikoranywe.

2- Ni ngombwa kwegurira ibikorwa Allah Nyirubutagatifu wenyine.

HADITHI YA KABIRI: