Igisubizo:
"BISMILLAH RAH'MAN RAHIIM: Ku izina rya Allah , Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
IDHA ZUL'ZILATIL AR'DWU ZIL'ZALAHA: Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye (1). WA AKH'RADJATIL AR'DWU ATH'QALAHA: Nuko isi igasohora imitwaro yayo (ibiyirimo) (2). WA QALAL IN'SANU MA LAHA: Umuntu azavuga ati “Ese noneho (isi) yabaye iki? (3)”. YAWMA IDHIN TUHADITHU AKH'BARAHA: Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho) (4). BI ANA RABAKA AW'HA LAHA: Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse (5). YAWMA IDHIN YASW'DURU NASU ASH'TATAN LIYURAWU A'AMALAHUM: Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo (6). FAMAN YA'AMAL MITH'QALA DHARATIN KHAYRAN YARAHU: Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe) (7). WAMAN YA'AMAL MITH'QALA DHARATIN SHARAN YARAHU: N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi azakibona (agihanirwe) (8). [Surat Zil'zalat: 1-8]
IBISOBANURO BYAYO:
1- IDHA ZUL'ZILATIL AR'DWU ZIL'ZALAHA: Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye; ibi bizaba ku munsi w'imperuka.
2- WA AKH'RADJATIL AR'DWU ATH'QALAHA: Nuko isi igasohora imitwaro yayo (ibiyirimo), baba abapfuye n'ibindi.
3- WA QALAL IN'SANU MA LAHA: Umuntu azavuga ati “Ese noneho (isi) yabaye iki?”, icyo gihe umuntu azaba yayobewe maze yibaze icyo isi yabaye ku buryo igira umutingito nk'uwo.
4- YAWMA IDHIN TUHADITHU AKH'BARAHA: Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho), kuri uwo munsi uhambaye, isi izivugira ibyayikoreweho byaba byiza cyangwa se bibi;
5- BI ANA RABAKA AW'HA LAHA: Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse. Allah azaba yabiyibwiye ndetse yabiyitegetse.
6- YAWMA IDHIN YASW'DURU NASU ASH'TATAN LIYURAWU A'AMALAHUM: Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo; kugira ngo bibonere ibikorwa bikoreye hano ku isi.
7- FAMAN YA'AMAL MITH'QALA DHARATIN KHAYRAN YARAHU: Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona imbere ye maze agihemberwe.
8- WAMAN YA'AMAL MITH'QALA DHARATIN SHARAN YARAHU: N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona imbere ye maze agihanirwe.