Igisubizo: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari mu bagabo baringaniye, ntiyari mugufi cyangwa se ngo abe muremure, ahubwo yari hagati no hagati. Yari ifite uburanga bwererana ariko ibara ryabwo ryenda gusa n'umutuku. Yari afite ubwanwa bwinshi, amaso manini, iminwa minini, umusatsi wirabura, intugu ngari ndetse n'ibindi mu miterere n'imiremekere myiza ye.