Ikibazo cya makumyabiri na rimwe: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahamagariraga ite ubuyisilamu abantu bo hanze y'umujyi wa Maka?

Igisubizo: Yajyaga ijya kwibonanira n'abantu b'ahitwa Twaif, mu biterane ndetse n'ahandi abantu bahurira, kugeza ubwo yageze no ku bantu b'i Madina bitwa An'swar, nuko baramwemera banamuha igihango cyo kuzamwumvira ndetse no kuzamurinda.