Ikibazo cya makumyabiri: Urugendo rwa Is'ra-i na Al Mi'iradji rwabaye ryari?

Igisubizo: Uru rugendo rwabaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yujuje imyaka mirongo itanu y'amavuko, ari nabwo yategekwaga iswala eshanu.

Ijambo Is'ra-i: Ni urugendo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakoze iva ku musigiti mutagatifu w'i Maka ijya ku musigiti mutagatifu wa Al Aq'swa (uri i Yeruzalemu).

Naho Al Mi'iradji: rwo yarukoze iva ku musigiti wa Al Aq'swa ijya mu ijuru kugeza igeze ahitwa Sid'ratil Mun'taha.