Ikibazo cya cumi n'umunani: Nyuma yo gutangaza ubutumwa Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yo n'abayemeye bafashwe bate?

Igisubizo: Ababangikanyamana bongereye umurego mu kubagirira nabi, kubabuza amahoro ndetse no kubatoteza kugeza ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahaye uburenganzira abemera bwo guhungira ku mwami wa Habasha witwaga Nadjashi.

Ababangikanyamana bahurije hamwe umugambi wabo wo gutoteza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse bagera ku rwego bashatse no kumwica, ariko Allah yaramurinze abinyujije kuri Se wabo Abu Twalib, kugira ngo amubarinde.