Ikibazo cya makumyabiri na rimwe: Abakurayishi ni ryari bavuguruye inyubako ya Al Ka'abat?

Igisubizo: Abakurayishi bavuguruye inyubako ya Al Ka'abat Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ifite imyaka mirongo itatu n'itanu.

Banamugize umukemurampaka ubwo batavugaga rumwe k'uri bushyire ibuye ry'umukara mu mwanya waryo, nuko Intumwa irarifata irishyira ku gitambaro, maze itegeka ko buri bwoko bufata uruhande rwa cya gitambaro, icyo gihe yari amoko ane. Ubwo bateruraga barigejeje mu mwanya waryo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yararifashe iba ari yo irishyira mu mwanya waryo.