Ikibazo cya gatanu: Ni ibihe bice by'itegeko umuntu ategetswe gutawaza, vuga n'umubare wabyo?

Igisubizo: Ni ibice gutawaza k'umuyisilamu kutakwemerwa aramutse aretse kimwe muri byo ntagitawaze.

1- Gukaraba uburanga ari naho hashamikiye kujuguta amazi mu kanwa no kuyashoreza mu zuru.

2- Gukaraba amaboko yombi kugeza mu nkokora.

3- Guhanagura mu mutwe, hashamikiyeho no guhanagura amatwi yombi.

4- Gukaraba ibirenge byombi ugeza ku tubumbankore.

5- Kubikurikiranya hagati y'izo ngingo uko zikurikiranye uhereye ku gukaraba uburanga, ugakurikizaho amaboko, ugakurikizaho guhanagura ku mutwe, ugaherukira ku gukaraba ibirenge.

6- Kubyungikanya ukabikorera mu gihe kimwe, utanyujijemo umwanya watuma ingingo wakarabye zumuka.

Nko kuba watawaza wagera hagati ukarekeraho ukaza gukomeza nyuma, ubu buryo ntabwo bwemewe.