Ikibazo cya mirongo ine na kane: Ni ibihe byiza byo gukora umutambagiro (Hadj)?

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)." Yakiriwe na Bukhari n'abandi.

Kugaruka ameze nk'uko ku munsi Nyina yamubyayeho yari ameze, bivuze ko nta cyaha aba afite.