Igisubizo: Ni ugukaraba ibiganza gatatu.
Warangiza ukajuguta amazi mu kanwa, ukanayashoreza, nyuma ukayapfuna. Ibyo ukabikora inshuro eshatu.
Kujuguta amazi: Ni ukuyashyira mu kanwa, ukayakura mu itama rimwe uyashyira mu rindi warangiza ukayacira.
Naho kuyashoreza ni ukuyinjiza mu izuru uyashoreze ukoresheje ikiganza cyawe cy'indyo.
Naho kuyapfuna ni ukuyasohora mu izuru ukoresheje ikiganza cyawe cy'imoso.
Iyo urangije ukaraba mu buranga bwawe inshuro eshatu.
Hanyuma ugakaraba amaboko yawe yombi ugeza mu nkokora inshuro eshatu.
Warangiza ugahanagura mu mutwe wawe n'ibiganza byawe uhereye mu ruhanga ujyana inyuma, ukanabigarura, maze ugahanagura n'amatwi.
Hanyuma agakaraba ibirenge byawe byombi ugeza ku tubumbankore.
Ubu buryo nibwo butunganye kandi bwuzuye. Byanakomowe mu buryo bwizewe ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri Hadithi za Bukhari na Muslim, bakiriye bakuye kuri Uth'man na Abdallah Ibun Zayd ndetse n'abandi. Nkuko na none byashimangiwe biturutse kwa Uth'man mu mvugo ya Bukhari n'abandi ivuga ko yatawaje inshuro imwe imwe, nanone ko yatawaje inshuro ebyiri ebyiri. Bisobanuye ko buri rugingo mu ngingo batawaza yarwozaga inshuro imwe cyangwa ebyiri.