Ikibazo cya mirongo itatu n'icyenda: Vuga ibyiza byo gusiba bitari itegeko, igisibo kitari icy'ukwezi kwa Ramadhan.

Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta mugaragu usiba umunsi umwe kubera Allah, usibye ko Allah amugororera kumushyira kure y'umuriro ho intera ingana n'imyaka mirongo irindwi." Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Imyaka mirongo irindwi ni yo igamijwe muri iyi mvugo.