Ikibazo cya mirongo itatu na gatanu: Sobanura Zakat icyo ari cyo.

Igisubizo: Ni umugabane wategetswe gukurwa mu mutungo runaka, ugenewe abantu runaka, mu gihe runaka.

Gutanga Zakat ni imwe mu nkingi z'ubuyisilamu, ndetse ni n'ituro ry'itegeko ritangwa n'uwishoboye rigahabwa umukene.

Allah Nyiricyubahiro aragira ati: "...munatange amaturo (Zakat)..." [Surat Al Baqarat: 43.]